Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga yataye muri yombi abaturage batanu bakurikiranyweho kubeshya abaturage bakabambura amafaranga babizeza ko bavura amarozi.
Ni itangazo ryashyizwe hanze na polisi kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025.
Abaturage batawe muri yombi ni abagabo batatu n’abagore babiri bari hagati y’imyaka 36 na 53, batuye mu mudugudu wa Nyarucyamo, akagari ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye mu karere Ka Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, (SP) Emmanuel Habiyaremye yatangaje ko aba baturage bafashwe hagendewe ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.
Ati “ Twari dufite amakuru kuri iri tsinda ry’abantu bahuriye mu Mujyi wa Kigali ari naho batuye, ariko bakaba bakomoka mu Ntara zitandukanye, bagenda bashuka abaturage bakabambura utwabo bakoresheje amayeri atandukanye.”
Umuyobozi wa Polisi yakomeje avuga ko umugabo umwe muri bo w’imyaka 48 yegeraga uwo bagiye kwiba akamubwira ko abona yarozwe, hanyuma ba bagore babiri bakegera aho bari bigize nkaho bataziranye, bakijijisha bavuga ko nabo barozwe, wa mugabo akavuga amazina abonye, bakiyamira bavuga ko abo bantu babaroze babazi.
Akomeza avuga ko ariho yaheraga yaka amafaranga ba bakobwa bakayatanga mbere, bahereye ku bihumbi 50 kuzamura, bigatuma wa wundi nawe atanga utwo afite.
SP Habiyaremye avuga ko hari n’ibindi bihe bagiye biba abaturage biyise abakozi b’imiryango nterankunga itegamiye kuri leta n’ishingiye ku madina.
Nyuma yo gutabwa muri yombi aba baturage bemereye polisi ko Bari basanzwe bakora ubwo bujura mu bice bitandukanye birimo Nyabugogo, Remera, Kabuga no mu Ntara zitandukanye z’igihugu.
Umuyobozi wa Polisi yaboneyeho kubwira abantu ko bagomba gukora imirimo iciye mu mucyo, bakirinda ubutekatwe, ndetse asaba n’abaturage kuba maso, bakagira ubushishozi n’amakenga ku bantu babizeza amakuru y’ibitangaza.
Itegeko nimero 68 riteganya ibyaha n’ibihano rivuga ko umuntu wese wihesha ikintu cy’undi yiyitiriye izina ry’umwuga ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu.