Rutahizamu mushya wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara, yatangiye imyitozo muri iyi
kipe yitegura imikino y’Igikombe cy’Intwari.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025 ni bwo APR FC yakoze imyitozo yitegura umukino wa 1/2 cy’irangiza mu guhatanira igikombe cy’umunsi w’Intwari (Heroes Cup 2025).
Uyu mukino uzayihuza na AS Kigali uteganyijwe kuba ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2025.
Ikipe izatsinda izahurira ku mukino wa nyuma n’izakomezahagati ya Police FC na Rayon Sports.
Mu myitozo yabereye kuri Stade Ikirenga i Shyorongi kuri uyu munsi, Cheikh Djibril Ouattara, yayigaragayemo bwa mbere nyuma yo gusinyira APR FC.
Iyi myitozo yanakozwe n’abakinnyi bose ba APR FC barimo n’abamaze iminsi barwaye nka Victor Mbaoma na Byiringiro Jean Gilbert.
APR FC iri kwitegura imikino y’Igikombe cy’intwari ndetse n’imikino yo kwishyura ya Shampiyona.
Mu mikino ibanza, iyi Kipe y’Ingabo yasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, inyuma ya Rayon Sports yagize 36.