sangiza abandi

Tems yasubitse igitaramo yari gukorera i KigaliĀ 

sangiza abandi

Umuhanzikazi Tems yahagaritse igitaramo yari gukorera i Kigali, bitewe n’umwuka mubi uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Tems wateguraga gutaramira mu mujyi wa Kigali, tariki ya 22 Mutarama 2025, yatangaje ko iki gitaramo gihagaritswe bitewe n’umwuka mubi uri mu Karere.

Ni nyuma yuko asangije ubutumwa bwamamaza iki gitaramo ku mbuga nkoramyambaga, akatakwa bikomeye n’abiganjemo Abanye-congo.

Uyu muhanzikazi ukomoka muri Nigeria yatangaje ko atari azi ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko atifuje kubyirengagiza, ndetse asaba ko amahoro yakongera kugaruka hagati y’ibihugu.

Ni igitaramo cyari cyateguwe n’inyubako ya BK Arena, ndetse amatike yaramaze kujya hanze, bamwe bamaze kuyagura, gusa kugeza ubu ntacyo iratangaza kuri aya makuru.

Custom comment form

Amakuru Aheruka