sangiza abandi

Nyamagabe:Hon.Umuhire yavuze ko Amajyepfo yagize ibyago byo kuyoborwa n’abayobozi babi mbere no mu gihe cya Jenoside

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatandatu ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mbazi ruherereye mu Murenge wa Mbazi ho mu karere ka Nyamagabe, ahahoze ari Komini Rukondo, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaturage ,abayobozi mu nzego zinyuranye babanje gushyira indabo ku mugezi no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu mugezi wa Rukarara no mu yindi migezi muri ako gace.

Hibutswe Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Rukarara n’indi migezi

Mu ijambo rye, Senateri Umuhire Adrie wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko Intara y’Amajyepfo, harimo n’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, yagize ibyago byo kuyoborwa n’abayobozi babi mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikagira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi muri iyo Ntara.

Yagize ati: “Nubwo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe igihe kinini ikagera n’aho ishinga imizi kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu kubera ubuyobozi bwiza Igihugu gifite Jenoside ntizongera kubaho ukundi.

Intara y’Amajyepfo, harimo n’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, yagize ibyago byo kuyoborwa n’abayobozi babi kandi bakomeye. Bamwe muri bo bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko kubera ubuyobozi bwiza bwahagaritse Jenoside, Jenoside ntizongera kubaho ukundi.”

Senateri Umuhire yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uburyo bakomeje kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo, bagatanga imbabazi ndetse bakagira uruhare rugaragara mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yanashishikarije abaturage bose gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guhangana n’abagoreka cyangwa abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukomeza kubungabunga ukuri ku mateka y’u Rwanda.

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi i Mbazi cyasojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 6 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iherutse kuboneka.

Abaturage basabwe kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Ni igikorwa cyitabiriwe kandi n’abasenateri batandukanye

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]