Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Abasenyeri bagize Inama Nkuru y’Abepiskopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baganira ku byakorwa mu kwimakaza amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi nyuma y’ibiganiro bagiranye n’Ihuriro rya AFC/M23, bigamije gushakira amahoro n’umutekano Uburasirazuba bwa RDC.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Inama Nkuru y’Abepiskopi ku rukuta rwa X, rivuga ko bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku munsi wo ku wa Kane, tariki ya 13 Gashyantare 2025, mu rugendo bise “Igihango cy’Amahoro no kubana neza muri RDC”, gusa aya makuru ntacyo u Rwanda rwayatangajeho.
Abagize Inama y’Abepiskopi bakiriwe mu Rwanda nyuma y’ibiganiro bagiranye na Colonel Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, kuri ubu riyoboye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo gufata Umujyi wa Goma.
Ibi biganiro byabaye muri gahunda yatangijwe na Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani muri RDC, aho Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, yatangaje ko ari uburyo bwo kuganira n’Abanye-Congo batandukanye hagambiriwe kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu.
Yagize ati “Niba ari ukujya mu Mujyi wa Goma, tuzajyayo. Tuzagenda tuganire na buri wese, n’iyo baba bari mu kwezi tuzabasangayo. Ntacyo igihugu cyageraho kidahaye urubuga bose, niba dushaka ko ibi biganiro bivamo igisubizo kirambye.”
Nubwo iki gitekerezo cyabonekaga nk’intambwe nziza mu guhosha umwuka mubi, Ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS ryo ryabyamaganiye kure, rivuga ko amadini adakwiriye kwinjira muri gahunda za politiki mu mwanya wa Leta.
Ati” “UDPS/Tshisekedi iributsa ko amadini adafite umuhamagaro wo kujya muri gahunda za politiki mu cyimbo cya Leta. Isaba abavobozi b’amadini akorera mu gihugu gushyigikira ubutumwa bw’amahoro no kwishyira hamwe kw’abenegihugu, ikiruta byose akubaha ubuyobozi bwa Leta bwemewe n’amategeko.”
Icyakora mu cyumweru cyari cyabanje Inama y’Abepiskopi Gatolika iyobowe na Musenyeri Donatien Nshole, yari yaganiriye na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, imumenyesha ko izaganira n’Umutwe wa AFC/M23 muri gahunda yemejwe na EAC na SADC.
Muri iyo nama Musenyeri Nshole yavuze ko nk’abakuru b’amadini bafite umuhamagaro wo kugira uruhare runini mu biganiro bigarura amahoro, no kumva ibyo abenegihugu basaba no kubabwira ko bikenewe cyane ko amakimbirane ari mu Burasirazuba bw’igihugu abonerwa umuti.