Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko inzego zibishinzwe zahagurukiye abishora mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi byibwe kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage n’ubw’igihugu muri rusange.
Yabigarutseho ari mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare 2025.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko mu kwezi kwa Mutarama 2025, bakiriye dosiye zigera kuri 11 zijyanye n’ubujura bw’ikoresho by’amashanyarazi.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gufatanya na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, mu kurwanya ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi bumaze gufata indi ntera, kuko bigira ingaruka ku gihugu bikaba byaba intandaro ya zimwe mu nkongi zifata inzu.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2025, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi bakekwaho kwiba no gucuruza ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi, byari bifite agaciro k’asaga miliyoni zirenga 150 Frw.
ACP Rutikanga avuga ko uburemere bw’ikibazo cy’ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga kirenze imibare y’ababifatirwamo.
Yagize ati “Uburemere bw’ikibazo ntiburi mu mibare dufite ahubwo tuburebera mu ngaruka bigira ku gihugu.”
Yakomeje agaragaza ko hakenewe ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na REG, kugira ngo abakora ubu bujura bakurikiranwe kandi bahanwe.
ACP Rutikanga yagize ati “Sinshaka abantu bazajya bampamagara ngo umugabo wanjye arafunzwe, oya. Bazihangane. Tuzamufunga kugera aho abona igikoresho [cy’amashanyarazi] cy’icyibano intoki zikababwa.”
REG igaragaza ko mu myaka ibiri ishize transfo zirenga 100 zangijwe n’abantu bashakaga amavuta.
Nibura transfo imwe iba ifite litilo z’amavuta zirenga 100 gusa ntibiramenyekana icyo akoreshwa n’ingaruka ashobora kugira ku buzima bw’abantu.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abafatanyabikorwa muri REG, Geoffrey Zawadi, yavuze ko hagiye gufatwa ingamba z’igihe kirekire zo guhangana n’ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi, harimo no kuba bizajya bigurishwa byaranditsweho amazina.
Yagize ati “Turifuza ko amasoko tuzajya dutanga, ibikoresho bizajya biba byanditseho REG ku buryo nitubigusangana utwereka ko ari REG yabiguhaye.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi bw’Ibikoresho muri RICA, Mutabazi Joseph, agaragaza ko ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi bugira ingaruka ku gutuma hari ibyinjizwa mu gihugu bitujuje ubuziranenge.
Ati “Ingaruka ku muturage usanga insinga twakoresheje zitujuje ubuziranenge. Mujya mubona inzu zahiye, ni zo ngaruka z’ibikoresho bitujuje ubuziranenge.”
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda busaba abacuruzi by’umwihariko kudatiza umurindi ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga nko kuba bagura ibyo bikoresho by’ibyibano, kuko bihombya igihugu bikagira n’ingaruka ku Banyarwanda.
