Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ziganjemo izo muri Kiliziya Gatolika, Josh Ishimwe yerekanye umukunzi we yambikiye impeta y’urukundo I Paris mu Bufaransa.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bwuje imitoma ndetse buherekejwe n’amashusho agaragaza aba bombi bari mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Yagize ati” Nshimira Imana buri munsi kuba yarakuzanye mu buzima bwanjye, mukunzi wanjye uri igitangaza.”
Amakuru umunota wamenye nuko uyu mukunzi wa Josh Ishimwe asanzwe aba mu gihugu cya Poland, gusa uyu muhanzi we nta byinshi yigeze atangaza ku rukundo rwabo bombi.
Josh Ishimwe yamenyekanye cyane mu 2020 aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, azihuza n’injyana gakondo, ndetse asubiramo zimwe mu ndirimbo za Kiliziya Gatolika.
Gusa nubwo bimeze gutyo uyu muhanzi asanzwe ari mu badakunze gusangiza ubuzima bwabo bwite cyane ku mbuga nkoranyambaga.



