sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr.Ngirente yasuye ibikorwa remezo mu karere ka Burera

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente wagiriye uruzinduko mu karere ka Burera, yasuye ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Cyanika (Cyanika TSS), n’uruganda rukora imyenda rwa ‘Noguchi Holdings’ ruherereye mu Murenge wa Cyanika.

Minisitiri Nduhungirehe yagiriye uruzinduko rw’akazi muri aka karere, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025, aho yatangirije igihembwe cy’Ubuhinzi 2025 B.

Nyuma y’iki gikorwa yasuye ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi-ngiro rya Cyanika TSS, riri mu bilometero 2 uvuye ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda.

Iri shuri rimaze imyaka ine muri aka gace, abanyeshuri barirangijemo bagira uruhare mu bikorwa by’Iterambere birimo gukora amashanyarazi n’ibindi bikorwa biteza imbere aka Karere.

Nyuma yo gusura iri shuri, Minisitiri Ngirente yanasuye uruganda rukora imyenda rwa ‘Noguchi Holdings’ ruri mu Murenge wa Cyanika.

Ni uruganda rwagize uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’akarere binyuze mu guhanga imirimo, ndetse rwatanze akazi ku barenga 400, biganjemo urubyiruko rwo muri aka karere, birufasha kwikura mu bukene.

Minisitiri Nduhungirehe yasuye yerekwa imikorere y’uru ruganda, uko abakozi bakora  imyenda mu buryo bugezweho kugira ngo ihangane ku isoko ryo mu gihugu no mu mahanga by’umwihariko mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibikorerwa mu gihugu (Made in Rwanda).

Custom comment form

Amakuru Aheruka