Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kumvikana mu mvugo yemeza ko igihugu cye kiri mu nzira zo gusinya amasezerano yo gutabarana n’u Rwanda.
Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28 Gashyantare yifashishije urubuga rwa X.
Gen Muhoozi Kainerugaba wari umaze amasaha make atangaje ko ateganya kugirira uruzindo mu Rwanda mu minsi iri imbere, aho azaganira n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’ibihugu byombi ndetse n’umutekano wo mu Karere.
Yongeye gusangiza ubutumwa avuga ko ubwo azaba ari mu ruzinduko i Kigali azasinya n’u Rwanda amasezerano yo gutabarana, ndetse yongeraho ko uzashotora igihugu kimwe azaba ashaka ibihugu byombi.
Ati” Ubwo nzaba ndi i Kigali nzasinya amasezerano yo gutabarana hagati ya Uganda nu Rwanda! Umuntu wese uzatera igihugu icyo aricyo cyose azatangaza intambara kubihugu byombi.”
Ubu butumwa bwaje bukurikirana ubutandukanye burimo nubwo yasangije mu Kinyarwanda avuga ko azajya asura u Rwanda kenshi.
Ati” Nzajya nsura igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Igihugu cy’Abachwezi.”
Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari
n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni, yaje kongera kwandika ubu butumwa mu rurimi rw’Icyongereza asobanurira abatumva Ikinyarwanda.
Ati” Nabwiraga abantu bacu mu Rwanda ko vuba aha nzasura abasirikare bacu b’u Rwanda, RDF, nyuma yaho CDF w’u Rwanda azasura abasirikare be muri UPDF. Uganda n’u Rwanda ni bamwe, Igihe cyose.”
Gen Muhoozi uri gutegura kugirira uruzinduko mu Rwanda akunze kugaragaza ko u Rwanda arufata nk’umuvandimwe wa hafi, ndetse yaherukaga mu Rwanda muri Kanama ubwo yari yitabiriye irahira ry’Umukuru w’Igihugu.