Kuri iki Cyumweru, Tour du Rwanda 2025 yakomeje mu gace kayo ka munani. Ni agace ka nyuma kari buzenguruke umujyi wa Kigali (Kigali Convection Center-Kigali Convection Center), gafite intera ya kilometero 74.
Umukinnyi wegukanye Tour du Rwanda 2025 ni Fabien Doubey ukinira Total Energies
Ikipe yitwaye neza ni Team Bike Aid
Umunyarwanda muto witwaye neza ni Ruhumuriza Aime
Umunyarwanda witwaye neza mw’irushanwa ni Masengesho Vainquer ukinira Team Rwanda
Umunyafurika muto mwiza Yoel Habteab ukinira Bike Aid
Umunyafurika mwiza ni Henok Mulubrhan ukinira Ikipe ya Eritrea
Umukinnyi witwaye neza mu isiganwa ni Milan Donie ukinira Lotto Dstny
Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka ni Nsengiyumva Shemu ukinira Java-Inovotec
14:49: Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies niwe wegukanye Tour du Rwanda 2025, nyuma y’uko agace ka nyuma katarangiye kubera ibibazo by’inkuba n’ibyondo
14:43: Tour du Rwanda itangaje ko irushanwa ry’uyu munsi rihagaritswe bitewe n’imihindagurikire y’ibihe irimo no kuba hari inkuba
Ubwo abakinnyi bazengurukaga kuri Kigali Convection Center











Abakinnyi banyura hafi ya Golf Kigali





14:22: Isiganwa ribaye rihagaze kubera imvura yanyereje umuhanda
14:20: Kuzenguruka ku nshuro ya gatatu byarangiye Jacob Bush wa Picnic na Bike Aid basize igikundi umunota n’amasegonda 30
14:17: Abakinnyi bagiye kuzenguruka inshuro ya nyuma
14:10: Araya na Delbove ba Total Energies bari imbere bakurikiwe n’abandi babiri barimo Jacob Bush basize igikundi amasegonda 15
Abakinnyi bari kuzenguruka inshuro ya gatatu








Abakinnyi bari kuzenguruka ku nshuro ya kabiri, bakiriwe neza n’abaturage ku mihanda





13:57: Abakinnyi barindwi bari imbere basize igikundi amasegonda 40
13:54: Abasiganwa barindwi barimo abanya-Eritrea babiri bayoboye isiganwa basize igikundi amasegonda 45
13:51: Abakinnyi bari kuzenguruka intera bagomba kugenda ku nshuro ya kabiri
13:43: Abakinnyi barindwi bayoboye isiganwa basize igikundi kiyobowe na TotalEnergies amasegonda 30
13:39: Aba bakinnyi batatu basize igikundi amasegonda 45
13:30: Abakinnyi batatu barimoHenok Mulubrhan na Fabien Doubey bakurikiye Muhoza Eric
13:21: Muhoza Eric yasize abandi ariko nta ntera ndende abakinnyi baratangira gusiganwa
13:15: Abakinnyi bari buzenguruke intera nto inshuro enye
13:12: Abakinnyi batangiye gusiganwa intera y’ibilometero 74
13:11: Abakinnyi ntibari bunyure Nyabugogo, Norvege, Kimisagara no mu mujyi
13:10: Impinduka: Isiganwa ntirikinyuze mu gace kanini ko kuzenguruka kubera ikibazo cy’imvura
13:01: Abakinnyi bari kugaruka kuri Convection Center aho bagiye gutangirira isiganwa
Aha abakinnyi bari bakiri kugenda ibilometero bitabarwa











12:50: Fabien Doubey ufite umwenda w’umuhondo abaye ahagaze ari gukorerwa igare
12:30: Abakinnyi baracyari gukora igisa no kwishyushya
12:29: Abakinnyi bose barahagurutse bakomeje irushanwa
12:18: Abakinnyi bagera kuri 30 baragonganye isiganwa riba rihagaritswe
Ubwo abakinnyi bahagurukaga kuri KCC







12:05: Amanuel Gidey ukinira Ethiopia araguye, abakinnyi bose baba bahagaritswe
12:02: Abakinnyi bahagurutse kuri Convection Center, batangiye kugenda ikilometero cya mbere kitabarwa
11:30: Team Rwanda yaserutse mu mwambaro mushya wamamaza Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda muri Nzeri








