sangiza abandi

Bwiza yahiriwe n’igitaramo cyo kumurika album ya kabiri mu Bubiligi

sangiza abandi

Umuhanzikazi Bwiza yamuritse album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’ mu gitaramo yahuriyemo n’abarimo The Ben cyabereye mu Bubiligi.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025, Bwiza yayigurishije agera muri miliyoni 10 Frw, arimo miliyoni 2 Frw zatanzwe na The Ben.

Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Bruxelle cyaririmbyemo umuhanzi The Ben wari wazanye n’umugore we Uwicyeza Pamella, abarimo Dj Toxxyk na Dj Princess Flor batanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki tutibagiwe na Lucky na Ally Soudy bayoboye ibirori.

Mu bandi bitabiriye iki gitaramo harimo Juno Kizigenza, Aline Gahongayire, Ben Kayiranga na Angel Diva bari baturutse mu Bufaransa, Muyoboke Alex, Kim Kizito n’umugore we n’abandi batandukanye.

Bwiza yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zirimo ‘Best Friend’ yahuriyemo na The Ben, ‘Ahazaza’, ‘Hello’ amaze iminsi itatu ashyize hanze n’izindi zishimiwe cyane n’abari bitabiriye iki gitaramo.

Bwiza wamuritse album ya kabiri ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki Nyarwanda ndetse aherutse gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya ‘Move Afrika’ cyari cyatumiwemo ikirangirire mu muziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Legend.

Custom comment form

Amakuru Aheruka