Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bagize umuryango wa CRF bagaragaje ko bidakwiriye ko umuhanzi Maître Gims usanzwe afite inkomoko yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyira igitaramo gifite aho gihuriye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ku munsi u Rwanda rutangira icyunamo.
Ni igitaramo Maître Gims yashyize ku itariki 7 Mata, akita icyo gufasha abana b’Abanyecongo bari mu Burasirazuba bw’igihugu bagizweho ingaruka n’intambara.
Mu ibaruwa Christopher Renzaho uhagarariye CRF yandikiye Meya w’Umujyi wa Paris, yagaragaje ko uyu muhanzi utuye mu Bufaransa gushyira igitaramo ku munsi wo gutangiza icyunamo hari ikindi agamije gisa no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko asanzwe yarishyizemo u Rwanda, ndetse azwi mu mvugo z’urwango afitiye Abatutsi.
Ati” Gutegura igitaramo kuri iyi tariki idasanzwe byakozwe n’umuhanzi Maitre Gims usanzwe uzwiho ibindi bintu birimo gukwirakwiza imvugo z’urwango nihohoterwa rikorerwa Abatutsi n’abandi bavuga Ikinyarwanda ntago byaba bitunguranye. Muri filime mbarankuru yamwitiriwe kuri Netflix yareruye avuga ko ‘Umutobe w’amacunga utahagarika urwango rw’Abatutsi’”.
U Bufaransa ni kimwe mu bihugu bisanzwe byifatanya n’u Rwanda kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko byemejwe n’iteka 435 ryo ku wa 13 Gicurasi 2019.
CRF yasabye ko igitaramo cya Maître Gims cyakimurirwa itariki kugirango hamaganwe amagambo y’urwango, ivangura n’ihohoterwa bikorerwa Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda batuye muri RDC, nk’uko byemejwe n’Umujyanama wihariye wa Loni ushinzwe gukumira Jenoside
Bakomeje bagaragaza ko kwimura iki gitaramo bizaha umwanya abifuza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bibukwa kuri uwo munsi, Jenoside nayo yatewe n’urwango nk’urwo ku Batutsi.
Ndetse bavuga ko bizabafasha mu kudakurura ibibazo mu baturage biturutse mu buryo iki gitaramo cyabamo.
