Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahamirije Kaja Kallas wa EU, ko u Rwanda atari rwo rwatangije ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko rutazigera rwemera kwikorera ibibazo by’iki gihugu bituruka ku buyobozi bwananiwe inshingano zo kurinda umutekano.
Ni ibyagarutswe na Minisitiri Amb. Nduhungirehe, ku wa 10 Werurwe, ubwo yahuriraga mu Bubiligi n’Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Kaja Kallas.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutatangije ibibazo biri muri RDC, ndetse rutazigera rwemera kwikorera ibibazo by’iki gihugu biterwa n’imiyoborere mibi.
Ati” (Kaja Kallas) namuhamirije ko amakimbirane akomeje kugaragara muri RDC atatangijwe n’u Rwanda, ndetse ko tutazemera kwikorera uwo mutwaro w’ingaruka z’imiyoborere mibi no kunanirwa kubungabunga umutekano bya RDC.”
Akomeza avuga ko yamubwiye ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo ushobora guhungabanwa n’umutwe w’Abajenosideri ba FDLR bakorana byeruye n’ingabo za RDC.
Ati” Ibibazo by’umutekano w’u Rwanda bimaze igihe kinini byirengagizwa ndetse biteshwa agaciro, ni mu gihe birengagije iterabwoba rikorwa n’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR, ushyigikiwe n’ingabo za RDC n’izindi ngabo zifatanije n’iza Kongo zarwaniraga mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda.”
Yongeyeho ko kubogamira ku ruhande rwa RDC no gufatira u Rwanda ibihano bitazigera bigera ku gisubizo cyo kugarura amahoro, ahubwo birushaho gukomeza ikibazo no guhungabanya inzira y’ibiganiro byo kugarura amahoro.
Ati” Gutangaza amakuru ayobya ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no kubogamira ku ruhande rumwe bafatira ibihano u Rwanda ntabwo bizageza ku gisubizo. Ahubwo bizarushaho guha imbaraga RDC zo gukurura igihe cy’amakimbirane, ndetse no gutesha agaciro inzira y’ibiganiro by’amahoro, u Rwanda rwiyemeje.”
EU ikomeje kotswa igitutu na RDC n’ibihugu biyibogamiyeho nk’Ububiligi, biyisaba gufatira u Rwanda ibihano. Icyakora mu minsi ishize EU yatangaje ko itahita ifatira u Rwanda ibihano kubera ibirego rushinjwa mu ntambara ya RDC, ahubwo hazafatwa ibyemezo “hagendewe ku biri kuba”.
