sangiza abandi

Umubare w’Abacamanza b’abagore mu Rwanda wiyongereyeho 15%

sangiza abandi

Uyu munsi mu Rwanda habarirwa abagore bakora akazi k’ubucamanza bangana na 211, uyu mubare ukaba ungana na 55% uvuye kuri 40% wariho mu 2017.

Ni imibare yagaragajwe mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore b’Abacamanza wizihizwa ku wa 10 Werurwe 2025.

Imibare y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko kugeza ubu abagore bakora akazi kubucamanza bangana na 211 mu bacamanza bose hamwe bangana na 381, bagize 55.3% bavuye kuri 40% bariho muri 2017, ndetse bagaragaza ko abagera kuri 39.65% bayobora inkiko ari abagore.

Rwanyange Fidélité waganiriye na RBA amaze imyaka 22 ari umucamanza mu rukiko rw’ubujurire, avuga ko yishimira umusanzu w’abacamanza n’abagore mu gutanga ubutabera by’umwihariko kub’igitsina gore.

Ati “Abagore baza kuburana nk’abagore baba barahohotewe nk’abana b’abakobwa barahohotewe, nibaza ko iyo babonye umugore w’umucamanza bahuje igitsina barushaho kumwizera bakumva bashoboye kwisanzura imbere ye kurusha kwisanzura imbere y’umugabo.”

Umuyobozi w’Inyiko mu Rwanda avuga ko urwego bakoramo ruha agaciro abagore bakora akazi kubucamanza ndetse abashimira umurava bagakorana.

Ati “Mu byukuri batanga umusanzu ushimishije mu gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze kuri bose.”

Yakomeje asaba abagore n’abakobwa gutinyuka bakajya mu mwuga wo guca imanza, ati” Cyane cyane gushishikariza nk’abandi bize amategeko bari hanze y’ubucamanza ko mu gihe cyose hagiye haboneka imyanya nabo baza bakamenya ko bishoboka aka kazi atari akazi kihariye ku gitsina gabo.”

Custom comment form

Amakuru Aheruka