Perezida wa Angola, João Lourenço yatangaje ko mu gihe cya vuba iki gihugu kizayobora ibiganiro byo kugarura amahoro bizahuza abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abahagarariye umutwe wa M23.
Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uruzinduko rugufi Perezida Felix Tshisekedi yagiriye muri Angola, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Angola.
Ibiganiro hagati y’impande zombi byagiye bigaragazwa nk’umuti w’ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, nk’uko byagarutsweho mu nama yahuje EAC na SADC ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Gusa nubwo izi nama zose Perezida Tshisekedi atigeze azitabira mu buryo bw’imbonankubone, imyanzuro yavuye yamusabaga kwemera kwicara ku meza y’ibiganiro na M23.
Ni mu gihe kandi M23 yavugaga ko imyanzuro yose ifatirwa muri izo nama itayireba mu gihe idahagarariwe n’umwe mu bayobozi bayo.
Ibiganiro by’amahoro hagati ya RDC na M23 byari byarahawe Nairobi, biza guhagarara bitewe n’umwuka mubi ndetse no kurenga ku masezerano y’agahenge ku mpande zombi.
Mu ntangiriro za 2025 umutwe wa M23 waje kwigurira ibice byo muri Kivu y’Amajyaruguru birimo n’umujyi mukuru wa Goma ndetse na byinshi mu bice bya Kivu y’Amajyepfo birimo umujyi mukuru wa Bukavu.