sangiza abandi

REG yahishuye ikiri gutera icikagurika rya hato na hato ry’amashanyarazi

sangiza abandi

Ubuyobozi bwa Rwanda Energy Group bwiseguye ku Bafatanyabuguzi bayo kubera ibibazo by’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi bimaze iminsi bigaragara, byaturutse ku bujura bwakorewe ibikoresho remezo by’amashanyarazi mu bice bihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi.

Mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa kane, tariki ya 13 Werurwe 2025, REG yavuze ko yihanganisha abakoresha umuriro w’amashanyarazi hirya no hino.

Umuriro wabuze ku wa mbere tariki ya 10 Werurwe no ku wa gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025.

Mw’itangazo bagize bati “Turazirikana ingaruka byagize ku baturage, ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’ingenzi. Ibi bibazo byagaragaye mu Rwanda no mu bihugu duturanye, kubera ko dukoresha umuyoboro dusangiye.”

REG yasobanuye ko iki kibazo cyaturutse ku bujura bwakozwe ku bikoresho remezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uherereye mu bice bihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi.

Ati” Ibi bibazo byatewe n’ubujura bwakorewe kubikorwa remezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uduhuza n’ibihugu duturanye bigatera ibibazo mu kugenzura ihuzwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi mu karere u Rwanda ruherereyemo.”

Batangaje kandi ko imirimo yo gusana iyi miyoboro y’amashanyarazi iri gukorwa kugeza tariki ya 17 Werurwe 2025, ndetse hafashwe ingamba zo kwirinda ko ibi bibazo byakongera kubaho.

REG yaboneyeho gusaba abakoresha umuriro w’amashanyarazi kwihanganira ibura ry’umuriro mu gihe iyi mirimo yo gusana itarashyirwaho akadomo, ndetse yizeza ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugirango itange umuriro w’amashanyarazi mu buryo bwizewe.

Mu kwezi kwa Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri RBA, yatangaje ko ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi bumaze gufata indi ntera, ndetse ivuga ko iri gukora na REG mu guhashya ibi bikorwa bigira ingaruka ku gihugu ndetse bikavamo intandaro ya zimwe mu nkongi zifata amazu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abafatanyabikorwa muri REG, Geoffrey Zawadi, yari yatangaje ko hagiye gufatwa ingamba z’igihe kirekire zo guhangana n’ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi, harimo no kuba bizajya bigurishwa byanditsweho amazina ya REG.

Custom comment form