sangiza abandi

U Rwanda na Ethiopia byongereye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga na mugenzi we w’iki gihugu, Field Marshal Birhanu Jula bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bya Gisirikare.

Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Abeba muri Ethiopia, ku munsi wo ku wa kane, tariki ya 12 Werurwe 2025, mu ruzinduko itsinda riyobowe na Gen Mubarakh Muganga bamazemo iminsi muri Ethiopia.

U Rwanda na Ethiopia ni ibihugu bifitanye umubano mu bya Gisirikare umaze imyaka irenga 20, ndetse uyu mubano waragutse ugera no ku bufatanye mu rwego rwa Polisi.

Mu Kwakira 2024, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ushinzwe ubuterwerane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa yagiriye uruzinduko muri Ethiopia aganira na Maréchal Berhanu Julu ku guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi.

Uretse mu bya Gisirikare n’umutekano muri rusanjye, u Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifatanye imikoranire yibanda mu burezi, ubuhinzi, ndetse n’amasezerano y’imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere hagati ya RwandAir na Ethiopian Airlines.

Custom comment form

Amakuru Aheruka