Umuhanzikazi Ariel Wayz ari mu byishimo nyuma yo kumurika album ye ya mbere yise ‘Hear to Stay’, yahuriranye no kwizihiza urugendo rw’imyaka isaga ine amaze atangiye urugendo rwe mu muziki.
Ni album yagiye hanze tariki ya 8 Werurwe 2025, ihurirana n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, ibyo uyu muhanzikazi avuga ko ari ugushimangira uruhare rw’umukobwa n’umugore mu kubaka sosiyeti binyuze mu buhanzi.
Ariel Wayz yakoze igitaramo cya ‘live’ ubwo yamurikaga album ye ‘Hear to Stay’, ndetse yagihuriyemo n’abahanzi b’ababahanga yifashishije muri zimwe mu ndirimbo ziyigize.
Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo zose uko ari 12 zirimo na ‘3 in the morning yahuriyemo na Kent Larkin, ‘Urihe’ yifashishijemo Kivumbi King na ‘Feel it’ yakoranye n’Umuraperikazi Angel Mutoni.
Ariel Wayz yaboneyeho gushimira abitabiriye igitaramo cye, ahamya ko ari ab’agaciro mu rugendo rw’umuziki we.
Ati “Uyu mugoroba ntusanzwe kuri njye ubwo murika album yanjye ya mbere. Byari ibihe byansabye byinshi ariko byaranshimishije kuko narize, ngira ibihe byo kwishima. lyi ni album ya mbere. Ndabasaba kuza mu nganzo yanjye, tukajyanamo. Bizaba ari iby’agaciro”
Uyu muhanzikazi yavuze ko abo bakoranye bamufashije kugera kuri byinshi, ndetse avuga ko ari intangiriro y’urugendo rwo kugera kuri byinshi mu muziki we.
Ati “Hear to stay iri hanze. Umutima wanjye usendereye ibyishimo.”
Yakomeje agira ati “Inzozi zabaye impamo, kubona album yanjye ya mbere yagiye hanze. Ni urugendo rutangiye bushya. Meze nk’uvutse bwa kabiri, ubu mfite imbaraga zidasanzwe.”
‘Hear to Stay’ ni album yishimiwe n’abayumvise bahamya ko Ariel Wayz ari umuhanzi w’umuhanga kandi buri wese akwiriye gutega amatwi ibihangano bye.
Ni album iriho indirimbo 12 zirimo eshatu yakoranye n’abandi bahanzi n’izindi icyenda ari zo Sana, Izee, Made for you, Mbeshya, Icyatsi n’ururo, Side chick, Dee, Blessed na Ariel &Wayz. Ushobora kuyitega amatwi unyuze ku mbuga zitandukanye zicuruzwaho imiziki.
Ushaka kongera kureba igitaramo cyo kumurika album ‘Hear to Stay’ wanyura kuri https://h2s.beart.rw/ ukishyura 1000 Frw.







