Iradukunda Grace Divine uzwi nka Dj Ira yahamije ko uwasaba yasaba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nyuma y’uko amwemereye ubwenegihugu akaba yatangiye gufashwa kububona; ahita anahabwa ikaze na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe.
Dj Ira yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025.
Uyu muhanga mu kuvanga imiziki aherutse gusaba Perezida Paul Kagame kumuha ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse arabumwemerera ubwo yari yitabiriye ikiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025.
Dj Ira yagaragaje ko ibyo yasabye Umukuru w’Igihugu byahise bitangira gukurikiranwa, maze agira ati “Uwasaba Yasaba Paul Kagame.”
Yakomeje avuga ko ku munsi wabanje ubwo yariwe mu rugo yakiriye telefoni imusaba ko yakwitaba Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ndetse ashimira uburyo yakiriwe n’abahakora kuva ku bashinzwe umutekano kugeza aho ahererwa serivisi.
Yagize ati “Naragiye ngezeyo byari ibintu bidasanzwe, nahaboneye urukundo kuva k’ushinzwe umutekano, bose banshimira bati ‘DJ ejo twarakubonye’. Ninjiye nkiri kureba uwo mbaza baba baranyakiriye bati ‘Uje kureba Ubwenegihugu mwahawe?’ Nanjye nti Yego! Ati “Karibu cyane ku muryango wa gatandatu.”
Yakomeje agira ati “Nagezeyo banyakira neza cyane, banyereka ibisabwa nanjye ndabibahereza murumva ko vuba cyane ndashyikirizwa ubwenegihugu Perezida wacu yanyemereye.”
Dj Ira yavuze ko yakiriwe neza n’Abanyarwanda n’abanyamahanga yahasanze ndetse yongeraho ati “Warakoze cyane Paul Kagame.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na we yaje kugaragariza Dj Ira ko amwishimiye ndetse amwakira nk’umwenegihugu mugenzi we.
Ati “Twishimiye umwenegihugu mugenzi wacu.”
DJ Ira ni umwe mu bakobwa b’abahanga mu kuvanga umuziki mu Rwanda. Yatangiye uyu mwuga mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso, wamufashe ukuboko kuva agitangira kumenyekana mu Rwanda. Yageze mu Mujyi wa Kigali muri Kanama 2015, icyo gihe yari avuye mu Burundi nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye.