Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella, bibarutse imfura y’umukobwa yavukiye mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025.
Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025, ndetse uyu mwana w’umukobwa wavutse bamuhaye izina rya Icyeza Luna Ora Mugisha.
Aba bombi bari bamaze igihe kigera mu byumweru bibiri mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, aho bagiye bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ya Bwiza yagihuriyemo na The Ben.
Muri iki gitaramo The Ben yahamagaye Uwicyeza Pamella ku rubyiniro amutura indirimbo ndetse ninabwo bahise batangariza abakunzi babo ko biteguraga kwibaruka umwana w’umukobwa.
The Ben na Pamella bamaze umwaka n’igice babana nk’umugore n’umugabo nyuma y’ubukwe bw’igitangaza bakoze mu Kuboza 2023.