Mu gihe habura amasaha make ngo Amavubi ahure n’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria mu mukino wa gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye Ikipe y’u Rwanda kwimana Igihugu igatsinda Super Eagles.
Uyu ni umwe mu mikino ikomeye u Rwanda rutegereje, uzabera muri Stade Amahoro, ku munsi wo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, saa 18:00.
Ni umukino wo ku munsi wa gatanu w’Itsinda C riyobowe na Bénin ifite amanota 8 [nyuma y’imikino itanu], igakurikirwa n’u Rwanda rufite amanota arindwi, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Mexico, Canada na Leta Zunze Ubumwe za za Amerika.
Kuri uyu wa Kane, ubwo bari mu myitozo ya nyuma basuwe n’itsinda ryabayobozi bafite aho bahuriye na Siporo barimo na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, abasaba kuzimana u Rwanda batsinda Nigeria.
Ati “Twari twifuje natwe kuza kugira ngo tubabwire ko tubari inyuma, ngira ngo mwarabibonye turiteguye cyane kubashyigikira kandi tubabwire ngo ibijyanye n’uko muzakina ibyo ni iby’umutoza ariko ibijyanye no kwimana u Rwanda ibyo ni ibyacu.”
Yasabye Amavubi kuzakina umukino uhesha ishema u Rwanda, yibutsa abakinnyi ko baba bambaye ibendera ry’Igihugu.
Ati “N’iyo mpamvu twaje hano kugira ngo tubahe ubwo butumwa bwo kuvuga ngo ejo ni ugukotana tugakina twibuka ko turimo gukina umukino nk’abantu babizi, bafite ubushobozi babyigishwa, babikora by’umwuga bakomeza kubishyiramo imbaraga zabo, ariko kandi nk’Abanyarwanda bambaye ibendera ry’u Rwanda.”
Yasoje abibutsa ko Abanyarwanda babari inyuma kandi bazabashyigikira babatiza umurindi, na bo abasaba kwigirira icyizere no kutazabatenguha.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ntifite amanota mabi imbere ya Nigeria kuko mu mikino ibiri iheruka guhuza ibihugu byombi ubwo byari mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, yayitsinzemo umukino umwe wabereye muri Leta ya Uyo, undi amakipe yombi arawunganya kuri Stade Amahoro.



