sangiza abandi

Ali Monzer yagizwe umuyobozi mushya wa MTN Rwanda

sangiza abandi

Ali Monzer yagizwe umuyobozi Mukuru w’Ishami rya MTN Rwanda, asimbuye Mapula Bodibe wari umaze kuri uyu mwanya imyaka itatu.

Ali Monzer wari usanzwe ari umuyobozi mukuru wa MTN muri Sudani y’Epfo, azatangira inshingano ze mu Rwanda ku wa 22 Mata 2025.

Monzer yari amaze hafi umwaka akorera ishami rya MTN muri Sudani y’Epfo, akaba asimbuye kuri uyu mwanya Mapuka Bodibe wari umaze imyaka itatu akorera mu ishami ryayo mu Rwanda.

Monzer afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 23 mu bijyanye n’itumanaho, aho yinjiye muri MTN mu 2004, ndetse yakoze no mw’ishami ryayo muri Uganda.

Monzer yayoboye ishami rya MTN Sudan mu gihe iki gihugu cyari gifite ibibazo by’umutekano mucye ndetse n’ubukungu butari buhagaze neza, ariko muri ibyo bihe bigoye yabashije kwagura isoko ndetse iyi sosiyeti iza mu zihagaze neza.

Uyu muyobozi mushya asanze MTN Rwanda yarahuye n’igihombo cya miliyari 5,5, mu mwaka wa 2024, ibi Mapula ucyuye igihe yasobanuye ko byatewe n’ifaranga ry’u Rwanda rwataye agaciro.

Custom comment form

Amakuru Aheruka