sangiza abandi

The Ben na Pamella batangaje amazina y’umwana wabo

sangiza abandi

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella baherutse kwibaruka umwana w’umukobwa batangaje ko yitwa Icyeza Luna Mugisha Ora.

The Ben na Pamella bibarutse imfura yabo tariki ya 18 Werurwe 2025, ivukira mu gihugu cy’u Bubiligi, aho aba bombi bari bamaze iminsi baritabiriye igitaramo cyo kumurika album ya Bwiza.

Nyuma y’icyumweru bibarutse umwana w’umukobwa, Pamella yasangije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram agaragaza amazina bahaye umwana wabo w’imfura ariyo “Icyeza Luna Mugisha Ora”.

Aya mazina yayakurikije ubutumwa bugaragaza akanyamuneza atewe no kuba ari umubyeyi, The Ben nawe amusangiza imitima.

The Ben na Pamella basezeranye imbere y’amategeko tariki ya  31 Ukwakira 2022, bakora ibirori byo gusaba no gukwa tariki ya 15 Ukuboza 2023, naho ubukwe buba tariki ya 23 Ukuboza 2023.

Custom comment form