sangiza abandi

Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera mu buyobozi bwa Royal FM

sangiza abandi

Royal FM yatangaje ko Aissa Cyiza wari usanzwe ari Umuyobozi w’Amakuru yazamuwe mu ntera agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije w’iyi Radiyo.

Amakuru y’inshingano nshya zahawe Aissa Cyiza yatangajwe na Royal FM kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025.

Aissa Cyiza ni umwe mu banyamakuru bamaze kwandika izina mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Amaze imyaka umunani akorera Royal FM aho yamenyekanye cyane mu Kiganiro AM to PM, gica kuri iyi radiyo kuva saa Tanu kugeza saa Munani z’amanywa.

Si aha gusa kuko azwi cyane mu Kiganiro Ishya kigisha ibijyanye n’ubuzima bwa buri munsi, ahuriramo n’abandi banyamakuru barimo Cyuzuzo Jean D’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou na Mucyo Christella.

Aissa Cyiza amaze imyaka irenga 12 mu itangazamakuru, yakoze ku Isango Star ndetse akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’itangazamakuru.

Custom comment form