Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko kwinjira ku mukino wa Lesotho n’u Rwanda ari ubuntu ku bazicara mu myanya ya 1000 Frw na 2000 Frw.
Uyu mukino w’umunsi wa gatandatu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 urabera kuri Stade Amahoro saa 18:00 kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025.
Itangazo rya FERWAFA ryanagaragaje ko ibiciro by’imyanya y’icyubahiro byagabanyijwe. Imyanya ya VIP yashyizwe ku 10,000 Frw, Business Suite igirwa 15,000 Frw, VVIP igirwa 25,000 Frw, Executive suites igirwa 50,000 Frw, mu gihe Sky Box ari 500,000 Frw.
FERWAFA yatangaje ko abafite amatike yo mu byiciro byatangajwe hejuru batakoresheje mu mukino wahuje Amavubi na Nigeria bazayakoresha mu wa Lesotho batongeye kwishyura.
Iri Shyirahamwe ry’umupira w’Amaguru riherutse kwemeza ko habayemo amakosa mu myinjirize y’abafana mu mukino wahuje Nigeria n’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, aho Super Eagles yatsinze Amavubi ibitego 2-0 bya Victor Osimhen.
