Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa, CRF, wishimiye intambwe yatewe n’Ubuyobozi bw’umujyi wa Paris mu gukumira igitaramo cy’umunye-Congo, Maître Gims, yashyize tariki 7 Mata, umunsi u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gitaramo cyateguwe ndetse giteganyijwe kuririmbamo abahanzi b’Abanye-congo, cyiswe icyo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko biza gutera amakenga bitewe nuko cyahujwe n’itariki yo Kwibuka y’u Rwanda.
CRF yagaragaje ko iki gitaramo cyateguwe n’umuhanzi n’ubundi usanzwe uzwiho gupfobya no kwanga Abatutsi, hagamijwe gusuzugura amateka y’u Rwanda n’umunsi rwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo basaba ko iki gitaramo cyakimurirwa itariki.
Ku ri uyu wa 25 Werurwe 2025, Meya w’Umujyi wa Paris, yandikiye Ubuyobozi bwa Polisi asaba ko iki gitaramo cyakimurirwa itariki hagendewe ku busabe bwatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Bufaransa, François Nkulikiyimfura, Perezida wa Ibuka mu Bufaransa, Marcel Kabanda, n’umuyobozi wa CRF, Christophe Renzaho n’Umuryango wa Tubeho.
Yakomeje agaragaza ingaruka z’ubushyamirane zaterwa no kuba iki gitaramo cyahurirana n’umunsi u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko cyashyirwa tariki ya 10 Mata 2025.
Yongeyeho kandi ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF ryatangaje ko mu gihe iki gitaramo kitimuriwe itariki, inkunga izakusanyirizwamo itazakirwa n’uyu muryango.
CRF yashimiye Meya w’Umujyi wa Paris wateye intambwe yo gusaba ko igitaramo cyashyizwe ku itariki u Rwanda rwibuka inzirakarengane za Jenoside cyakimurwa, ndetse bavuga ko kuri uwo munsi ibikorwa byose bigamije gupfobya bitemewe.
Bongeye ho ko bizeye umwanzuro uri bufatwe n’Ubuyobozi bwa Polisi ya Paris mu guha agaciro umubano w’ibihugu byombi, ushobora guhungabanywa no kuba iki gitaramo cyaba tariki ya 7 Mata, umunsi u Rwanda rutangira Icyunamo.
