Igitaramo umuhanzi w’Umunye-Congo utuye mu Bufaransa, Maître Gims, yateguraga gukorera mu mujyi wa Paris tariki ya 7 Mata, ku munsi wo gutangira Icyunamo w’u Rwanda, cyasubitswe.
Abateguraga iki gitaramo cyahawe izina rya ‘Solidarite Congo’ batangaje ko cyasubitswe, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Polisi y’umujyi wa Paris busabye ko cyakimurirwa umunsi, mu rwego rwo kwirinda imvururu zashoboraga kugikomokaho.
Ni nyuma y’uko Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bagaragaje ko ari igitaramo cyateguwe mu buryo bwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo abagiteguye bagihaye inyito yo gukusanya inkunga y’abana bagizweho ingaruka n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi byashimangiwe n’uko cyateguwe na Maître Gims wagiye yumvikana kenshi mu mvugo z’u rwango ku Batutsi, ndetse ahimba indirimbo irimo amagambo asebya Perezida Paul Kagame.
Richard Rusagara uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa yabwiye ikinyamakuru TV5 Monde Afrique ko igitaramo kitari cyo kibazo mu gihe cyari kwurirwa itariki.
Tariki ya 7 Mata ni umunsi wahariwe Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse Umuryango mpuzamahanga n’ibihugu nk’u Bufaransa byifatanya n’u Rwanda kuri uwo munsi.
Iri teka ryatowe n’u Bufaransa mu 2019, ndetse mu 2024 mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie, hafunguwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe guha icyubahiro abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.