sangiza abandi

Sgt. Ruzage yaharuriye inzira Ikinyarwanda mu ndimi zivugwa n’abapolisi muri Canada

sangiza abandi

Sgt. Patrick Ruzage umaze imyaka 25 muri Polisi y’Umujyi wa Edmonton muri Canada, akoresha ururimi rw’Ikinyarwanda n’Igiswahili mu kazi akora.

Mu kuzirikana uko yateza imbere indimi zitandukanye, Sgt. Patrick Ruzage yatangije gahunda yo gushyira ku myambaro y’akazi ku gatuza, ikirango kigaragaza indimi umupolisi ashobora kuvuga kugira ngo abaturage babashe kumuvugisha bisanzuye.

Edmonton ni umujyi usanzwe utuwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, ku buryo iyi gahunda izafasha abawutuye kwisanzura mu gihe basaba serivisi bayisaba mu rurimi bavuga neza.

Gahunda yo gushyira ikirango ku mwenda wa polisi hagamijwe kumenyekanisha indimi avuga yatangijwe muri Gashyantare, itangirira mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Edmonton ndetse kuri ubu hambarwa indimi 71.

Sgt. Ruzage avuga ko abanyamahanga bageze muri Canada bibwira ko nta muntu nk’umupolisi waba uvuga ururimi rwe kavukire, bityo iyo babonye uwo bumvikana biborohereza kubagezaho ikibazo bafite.

Yabwiye Radiyo CBC ko yishimiye uburyo abandi bapolisi bakiriye igitekerezo cye ndetse avuga ari gukora ibirenzeho mu kurushaho koroshye serivisi hagati y’abashinzwe umutekano n’abaturage.

Umujyi wa Edmonton utuwe n’abantu bavuga indimi zirenze 125, muri bo harimo n’umubare utari muto w’abavuga Ikinyarwanda, cyane ko uri mu mijyi ituwe n’Abanyarwanda benshi muri Canada.

S/St. Patrick Ruzage yaherukaga kwakira umudari w’Ubwami bw’u Bwongereza, ashimirwa ubwitange yagaragaje mu baturage binyuze mu bikorwa by’ubukorerabushake.

Custom comment form

Amakuru Aheruka