Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, abazwi nk’aba-influencers, rwongeye kwiyemeza kwifashisha iyi miyoboro nsakazamakuru mu rugendo rwo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byagarutsweho n’urubyiruko rugera ku 100 rw’abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Bisesero, ku wa 12 Mata 2025.
Uru rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, rusobanurirwa uko Jenoside yateguwe muri aka gace, ubutwari bwo kwirwanaho kw’Abasesero n’urugendo rushaririye abarokotse banyuzemo.
Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside mu Rwibutso rwa Bisesero, banasuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, banaremera umwe muri bo binyuze mu kumuha ikibanza azubakamo inzu.
Benshi muri uru rubyiruko rwiganjemo abato bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside, uru rubyiruko rwatahanye umukoro wo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bagenda biyongera ku mbuga nkoranyambaga.
Uwiyita Umusizi w’i Rwanda ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko abahakana bakanapfobya Jenoside bazi ukuri kwayo ahubwo baba bashaka kurema amacakubiri ngo “basenye ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Yashimangiye ko kwiga amateka bigamije gufasha urubyiruko kubona amakuru ahagije yo “guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside”.
Mwene Karangwa yavuze ko bamenye amateka y’ubutwari bwaranze Abasesero bagerageje kwirwanaho.
Ati “Tukabyigiraho, tugasobanukirwa icyo dusabwa natwe. Nuhatana cyangwa uharanira ibyiza by’aho uri, bizatuma twese dufatanyiriza hamwe.’’
Munyakazi Sadate uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yasabye urubyiruko kugaragariza abagoreka amateka y’u Rwanda n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ibyiza rumaze kugeraho.
Yagize ati “Urubyiruko niruhaguruke rugaragaze aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze. Ko twavuye mu mwijima tukaba tugeze mu rumuri.’’
Yavuze ko urubyiruko rufite ibyo ruvugiraho bityo rudakwiye guceceka mu gihe hari abagoreka amateka nkana.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe muri aka gace.
Hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Kamena 1994 ni bwo Interahamwe zakoze ubwicanyi bwahitanye Abatutsi barenga 40.000. Hari inyuma y’igihe Abatutsi bagerageza kwirwanaho bakoresheje ibikoresho bitandukanye birimo intwaro gakondo n’amabuye ariko baza kuganzwa n’Interahamwe.



