sangiza abandi

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba EAC na SADC bagiye gucoca ibibazo bya RDC

sangiza abandi

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bahagarariye ibihugu byo mu Muryango wa EAC na SADC bagiye kongera guhurira mu nama yiga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama iteganyijwe kubera i Harare muri Zimbabwe, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025.

Yabanjirijwe n’iyahuje Abagaba Bakuru b’Ingabo mu bihugu bya EAC na SADC, yabaye ku Cyumweru mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko i Harare muri Zimbabwe.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yitabiriye iyi nama yasuzumiwemo ingingo ziri ku murongo w’ibyigirwa mu y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga birimo na raporo ihuriweho ndetse n’ibyafasha mu guhagarika intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Iyi nama yitezweho gutanga umurongo ku buryo bushya bwo guhagarika intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC.

Imyanzuro yafashwe mu nama ya EAC na SADC ntiratanga umusaruro ndetse ibiganiro byasabwe hagati ya RDC na M23 ntibiraba.

Mu gukemura iki kibazo hasabwe ko impande zihanganye mu mirwano zitanga agahenge hagakurikizwa inzira y’ibiganiro by’amahoro bigizwemo uruhare n’abahuza batatu bari bemejwe ari bo Uhuru Kenyatta, Olusegun Obasanjo na Hailemariam Desalegn Boshe.

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba EAC na SADC bagiye guhura nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bya SADC baheruka guterana hifashishijwe ikoranabuhanga, bakemeza ko uyu muryango ucyura ingabo zawo za SAMIDRC (iza Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania) zari zimaze imyaka ibiri n’igice mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida wa Angola, João Lourenço, aherutse gutangaza ko hategerejwe inama izahuza abayobozi bahagarariye Guverinoma ya RDC n’abahagarariye Umutwe wa M23, izabera i Luanda muri Angola, tariki ya 18 Werurwe 2025.

Umuvugizi wa Perezida wa Congo, Tina Salama, yemeje ko RDC yakiriye ubutumire bwa Angola busaba kwitabira ibiganiro bizabahuza na M23 ndetse ko bategereje kureba ibizavamo.

Umutwe wa M23 na wo wemeje binyuze ku Muvugizi wawo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, ko wohereje abantu batanu bazawuhagararira mu nama izabahuza na Leta ya RDC hagamijwe gucoca ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Custom comment form