sangiza abandi

Ababana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga barifuza  inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga

sangiza abandi

Ababana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga basabye Leta y’u Rwanda n’izindi nzego bireba kwihutisha umushinga w’inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, kuko izatuma urwo rurimi rumenywa na benshi bikabafasha mu itumanaho.

Ibi byagarutsweho ubwo Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abagore n’Abakobwa bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (RNADW), bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Amarenga uba buri tariki 23 Nzeri, ndetse banatangiza icyumweru cyahariwe abafite ubwo bumuga mu Rwanda. 

Perezida wa RNADW, Muhorakeye Pélagie, akaba n’umwe mu bafite ubwo bumuga, yavuze ko imwe mu mbogamizi ikibakomereye nk’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari itumanaho.

Ati ” Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku isoko ry’umurimo nk’iyo bagiye gushaka akazi, babura uburyo bavugana n’abandi kuko baba batazi ururimi rw’amarenga.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu byakemura icyo kibazo harimo n’inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yatuma abantu barumenya, asaba ko byakwihutishwa kuko izafasha abantu kwihugura muri urwo rurimi, bityo abafite ubumuga ntibahezwe bitewe n’ubumenyi buke abandi bafite ku itumanaho ryabo.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yavuze ko Ambasade ayoboye yishimiye gutera inkunga iki gikorwa, kuko kiri mu cyerekezo cyo kubaka umuryango mugari uzamura ibyiciro byose nta muntu usigaye inyuma.

Ati “Ubu ni uburyo bwo kudasiga inyuma umuntu n’umwe mu iterambere ry’Umuryango Nyarwanda, kandi ni uburyo bwiza kuko ntiwakubaka umuryango mugari hari abantu usize inyuma.

Iri huriro ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga rifite icyererekezo cyiza kandi na twe mu Budage dushyira imbaraga mu guteza imbere abagore, rero duhora duterwa ishema no gushyigikira amahuriro yabo. Twabonye ari ihuriro ryiza bitewe n’umubare w’abagore n’abakobwa barigize kandi icyo ni ikintu cyiza.”

Custom comment form