sangiza abandi

Ababyeyi barishimira uburyo gahunda yo gutwara abana ku mashuri yashyizwe ku murongo

sangiza abandi

Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu mashuri y’isumbuye batangiye gusubira ku masomo y’igihembwe cya Gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2024/25.

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 22 Mata 2025, Abanyeshuri basaga ibihumbi 10 bo mu mujyi wa Kigali bafatiye imodoka kuri Sitade ya Kigali Pele, i Nyamirambo, ziberekeza ku mashuri mu turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe, Nyanza na Rwamagana.

Bamwe mu babyeyi baje baherekeje abana babo bashimira cyane uburyo gahunda yo gutwara abana ku mashuri yashyizwe ku murongo.

Ingengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, yavugaga ko abanyeshuri biga bacumbikirwa batangiye gusubira ku ishuri guhera ku wa mbere, tariki ya 21 kugeza ku itariki ya 24 Mata.

Gusa ku munsi wa mbere, ubwitabire bw’Abanyeshuri basubira ku ishuri ntabwo bwari buri hejuru, byatewe nuko wari umunsi w’ikiruhuko.

Ku munsi w’ejo tariki ya 23 Mata 2025, biteganyijwe ko hazagenda abanyeshuri biga mu karere ka Huye, Kamonyi, Karongi, Rutsiro, Gicumbi, Ngoma na Kirehe,

Ni mu gihe Abanyeshuri biga mu Karere ka Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, Burera, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro bazagenda tariki ya 24 Mata.

Custom comment form

Amakuru Aheruka