sangiza abandi

Abadepite baracyafite akangononwa ku kwemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro

sangiza abandi

Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko ry’ubuvuzi ryemerera abangavu bafite imyaka 15 kuboneza urubyaro, icyakora bamwe bagaragaza impungenge.

Ni ibyagarutsweho n’Abadepite kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Gashyantare 2025, ubwo hasuzumwaga umushinga w’itegeko rivugurura irigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.

Ingingo zikubiye mu itegeko rishya ry’ubuvuzi zirimo kuba umugore ashobora gusamira umugore mugenzi we mu gihe we n’uwo bashakanye bifuza umwana ariko bakaba badashobora kumubyara mu buryo busanzwe, ndetse n’indi yo kwemerera abangavu bafite kuva ku myaka 15 guhabwa serivisi yo kuboneza urubyaro.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, agaragaza ko itegeko ry’ubuvuzi ryari ryarashyizweho mu 1998, ritakijyanye n’igihe kubera iterambere ryihuse rimaze kugera mu buvuzi.

Abadepite bamwe baracyagaragaza impungenge ku ngingo ya kabiri, aho bagaragaza ko umwana w’imyaka 15 atagakwiye kuboneza urubyaro atabifashijwemo n’ababyeyi cyangwa abamurera byemewe n’amategeko.

Ubundi itegeko rishya risaba ko umwana ufite imyaka 15 kuzamura ashobora kwifatira ibyemezo bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere, bitandukanye n’uko byahoze kuko imyaka kuko hagenderwaga ku myaka y’ubukure, ari yo 18.

Ubwo Minisiteri y’Ubuzima yamurikiraga abadepite umushinga w’iri tegeko, Depite Uwamariya Veneranda, yagaragaje ko hakwiye kubaho ubushakashatsi bwerekana koko niba kwiyongera kw’abangavu baterwa inda bituruka ku kuba batabona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Ku rundi ruhande Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko bikenewe kubera ko ubushakashatsi bwa gatandatu bwakozwe ku buzima n’imibereho y’abaturage bugaragaza ko abangavu batewe inda mu 2024, bagera ku 22,454.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko harimo umubare munini w’abafite hagati y’imyaka 15-19, basanze barakuyemo inda, abatwite n’ababyaye bafite abana.

Minisante igaragaza ko ubundi buryo bwo kwirinda bwakoreshejwe burimo nko kwifata no gukoresha agakingirizo butatanze umusaruro uhagije, akaba ari yo mpamvu hakenewe imbaraga zunganira izari zisanzwe.

Custom comment form