Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore bagaragarije Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bimwe mu bibazo bigitsikamiye iterambere ry’itangazamakuru n’abarikoramo, birimo kuba ridafite uburenganzira bwuzuye n’amategeko y’imikorere arigenga.
Depite Germaine Mukabalisa avuga ko itangazamakuru ari urwego rudafite uburenganzira bwuzuye bwo kwifatira ibyemezo, ndetse n’imikorere yaryo byagaragaye ko idatera imbere n’imibereho y’abarikora ugasanga ikiri hasi.
Ati” Imibereho y’abanyamakuru, abakora badafite amasezerano, amasezerano yabo atubahirizwa, iterambere ry’itangazamakuru, aho tubona uko imyaka yagiye itambuka nta ntambwe iterwa ifatika, ndetse hakabaho n’urwego rugenzura Abanyamakuru ubwarwo (RMC) twaranarwakiriye batwereka ibibazo bafite, batwereka ko mu by’ukuri bakeneye inkunga y’inzego za Leta.”
Yakomeje agaragaza harimo ikibazo kuba nk’Urwego rugenzura Abanyamakuru rudafite ububasha bwo kuba rwafunga igitangazamakuru runaka bitewe nuko itegeko ritabibemerera, ndetse n’Ibigo bya Leta bitagira igice gishinzwe gutangaza amakuru, byose bibonwa nk’imbogamizi.
Ni ibyongeye gushimangirwa na Depite Mvano Nsabimana Etienne wagaragaje ko urwego rw’itangazamakuru nta murongo ngenderwaho rufite, aribyo usanga hari ibitangazamakuru bidafite uburyo bikurikiranwa, ndetse akomoza no ku mpungenge zagiye zigaragazwa n’ibitangazamakuru ko iminara bikoresha ibahenda.
Ati” Twese turi mu rugamba rw’iterambere, ibinyamakuru bikora nabyo bijya mu murongo umwe w’iterambere ry’igihugu, no kwigisha abaturage ariko bakatugaragariza uburyo iminara bakoresha ibahenda. Kandi twese turi mu rugamba rwo kubaka igihugu.”
Depite Gihana Donata nawe yavuze ko bikwiriye ko MINALOC yongera urwego rw’itangazamakuru mubo ishinzwe, cyane ko ari urwego rugira uruhare rufatika mu kwigisha abaturage by’umwihariko gahunda za Leta.
Ati” Ndifuza kongera kumva uruhare rwa MINALOC ku bibazo by’itangazamakuru, ni nkaho itangazamakuru ritabareba, ndebye uruhare rw’itangazamakuru ku mibereho myiza y’umuturage, mu kumwigisha kumenyekanisha gahunda zose, nongeye kureba ko muri MINALOC niho ruzingiye.”
Depite Nabahire Anastase nawe avuga ko ubushobozi buke bukigaragara mu itangazamakuru butuma hari igihe ribogamira ku ruhande rugaragaza ko rutanga amafaranga, kurusha kuba rwakorana na Leta ifite ubutumwa bwigisha bugamije kubaka igihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice yasobanuye ko hari uburyo ibintu byagiye bitegurwa ariko habayemo kutabikurikirana ngo harebwe niba byarashyizwe mu bikorwa, gusa yizeza ko iyi Minisiteri igiye gukorana na RGB kugirango hashakwe ibisubizo by’imbogamizi zikigaragara mu itangazamakuru.
