Itsinda ry’Abadepite umunani baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ghana bari mu Rwanda, aho basuye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, bagamije gusangira ubunararinonye.
Aba badepite bageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere, tariki ya 28 Ukwakira 2024, bakaba ahanini bazanywe no kwiga imikorere y’impande zombi no kwihuta kwayo.
Abagize Komisiyo y’imiyoborere, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo baganiriye nabo ku mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Aba badepite bagaragaje ko imikorere y’impande zombi ijya kuba imwe, uretse ko bo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ashobora kuva mu ishyaka riri ku butegetsi.
Bavuga ko kuba u Rwanda rufite Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ari kimwe mu byo bashobora kwiga uko byakorwa, kugira ngo buri mutwe wa politike ugire amahirwe yo gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.



