sangiza abandi

Abahuza b’u Rwanda na RDC bagaragaje ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi bigomba gusubukurwa

sangiza abandi

Inama y’abahuze b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragarijwemo ubushake bwo guhuza no gukomeza inzira n’ibikorwa bya dipolomasi mu gukemura amakimbirane harimo no gusubukura ibiganiro bya Luanda na Nairobi.

Iyi Nama yabereye mu murwa mukuru wa Lomé, muri Togo, Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, iyobowe na Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé uherutse kugirwa umuhuza mu kibazo cy’u Rwanda na RDC.

Abari bitabiriye inama barimo abahoze ari abakuru b’ibihugu bya Afurika nka Olusegun Obasanjo (Nigeria), Uhuru Kenyatta (Kenya), Mokgweetsi Masisi (Botswana), Catherine Samba-Panza (RCA), na Sahle-Work Zewde (Ethiopia).

Aba bahuza Bagaragarije hamwe ubushake bwo guhuza no gukomeza ibikorwa bya dipolomasi birimo gusubukura ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda.

Inama kandi yagarutse ku ruhare rwa za gahunda zigamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo, no gukemura amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDc zashyizweho na EAC SADC.

Hanagarukwa ku bufasha bw’abafatanyabikorwa mpuzamahanga cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu cya Qatar.

Mu itangazo ryatangarijwe i Washington, Umujyanama wa Perezida wa Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yashimye uruhare rwa Togo mu biganiro bigamije kugarura amahoro, ndetse avuga ko yaganiriye na Perezida Faure ku ntambwe imaze guterwa kuva hasinywa Itangazo ry’amahame hagati y’u Rwanda na RDC.

Custom comment form

Amakuru Aheruka