Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, William Ruto yagiranye ibiganiro n’abahuza baherutse kwemezwa na EAC na SADC, bazagira uruhare mu biganiro bya Nairobi na Luanda, bigamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 1 Mata 2025, mu buryo bw’ikoranabuhanga, yitabiriwe n’abahuza bane, ari bo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopie, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya na Catherine Samba-Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique.
Ni inama yari igamije gutegura abahuza batanu bemejwe na EAC na SADC, nubwo uwa gatanu Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo atayitabiriye ku mpamvu zitatangajwe, gusa bakaba bazigira uruhare mu gukurikirana ibiganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na RDC n’ibiganiro bya Nairobi bihuza RDC n’Ihuriro AFC/M23.
Ibiganiro byahurijwe hamwe kugira ngo impande zose zikorane mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Umutekano muke muri iyi ntara umaze imyaka myinshi uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikabarizwamo irimo n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abajenosideri.
Guhuriza ubutegetsi bwa RDC na M23 ku meza byarushijeho gutekerezwaho no kuganirwaho cyane nyuma y’uko uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ubohoje imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025.
Ibi biganiro kandi biri kunganirwa n’ibyatangiye kubera i Doha muri Qatar, aho mu ntangiriro byahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, ndetse bizakomeza gukorwa nk’uko ibihugu byombi byabyemeje.