sangiza abandi

Abakekwaho guhohotera Moses Turahirwa batawe muri yombi

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi abahungu batatu, bakekwaho guhohotera umunyamideli Moses Turahirwa, ku munsi wo ku wa gatandatu ubwo yari mu mujyi wa Musanze.

Amakuru y’uko Moses yatezwe n’abagizi ba nabi yamenyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru, bivugwa ko aba bagizi ba nabi bamukubise bikomeye ndetse bamutera ibyuma we n’imbwa ye bari kumwe kugeza ubwo bayishe, ariko kubw’amahirwe we ararokoka.

Kuri uyu wa mbere, Polisi y’u Rwanda yanditse ku rubuga rwa X ko yataye muri yombi abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses, ndetse ko bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza n’iperereza rigikomeje.

Turahirwa Moses ni umwe mu bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imideli mu Rwanda, ndetse amaze kugera ku rwego mpuzamahanga, dore ko aherutse no kwambika icyamamare mu muziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, John Legend, mu gitaramo cya Move Africa yakoreye i Kigali, ku mugoroba wo ku wa gatanu.

Ubugizi bwa nabi mu Karere ka Musanze bumaze gufata indi ntera aho abatuye muri aka karere bavuga ko babayeho mu bwoba kuko bahura n’abagizi ba nabi hafi ya buri munsi, bakabambura ibyabo ndetse bakabasigira ibikomere, ku buryo iyo umuntu adapfuye ashima Imana.

Abatuye muri aka Karere basaba Polisi y’u Rwanda gushyiraho ingamba ziremereye, ku buryo abakora ibi bikorwa by’urugomo bahanwa bikomeye kuko batifuriza ibyiza Abanyarwanda.

Custom comment form