sangiza abandi

Abakinnyi muri Rayon Sports barigumuye

sangiza abandi

Umwuka muri Rayon Sports si mwiza ni nyuma y’uko abakinnyi bishyuza iyi kipe imishahara y’amezi 3 ni mu gihe bari baranigumuye banga gukora imyitozo.

Rayon Sports yitegura umukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro na Mukura VS uzaba ejo ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, Abakinnyi bari baranze gukora imyitozo.

Amakuru Ikinyamakuru UMUNOTA cyamenye ni uko nyuma yo kunganya na Marines FC 2-2, abakinnyi ba Rayon Sports bamenyesheje Ubuyobozi ko batazakomeza akazi badahembwe.

Rayon Sports yagombaga gusubukura imyitozo ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, ntabwo byakunze kuko abakinnyi bigumuye bavuga ko mu gihe batarahembwa batazasubukura imyitozo.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye abakinnyi ko bakora imyitozo ko umukino wa Mukura VS uzagera hari icyakozwe ariko babubera ibamba.

Amakuru avuga ko ubuyozi bwa Rayon Sports bwemeye kuba bwakishyura umushahara w’ukwezi kumwe ariko abakinnyi bakanga bakavuga ko bakeneye ko ibirarane byose bivamo.

Gusa andi makuru avuga bigizwemo uruhare n’abakinnyi bakuru bayobowe na Kapiteni Muhire Kevin bafashe umwanzuro wo gusubukura imyitozo ngo batazaterwa mpaga kuko byaba ari igisebo.

Nibwo bemeye gusubukura imyitozo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Mata 2025, gusa ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi b’abanyarwanda benshi mu banyamahanga ntibakoze bakomeje kwigumura.

Uretse abakinnyi b’abanyarwanda abandi bakoze imyitozo ku wa Gatandatu ni abarundi barimo umunyezamu Rukundo Patient, Rukundo Abdul Rahman na Ndayishimiye Richard.

Abakinnyi b’Abanya-Senegal, Abanya-Cameroun nta n’umwe wakoze imyitozo. Gusa aba bakinnyi ejo hashize ku Cyumweru nabo bakoranye n’abandi imyitozo.

Bivuze ko Rayon Sports ihaguruka uyu munsi yerekeza i Huye yarakoze imyitozo 2 gusa, ni mu gihe hari n’abakoze umwitozo umwe gusa.

Custom comment form

Amakuru Aheruka