sangiza abandi

Abakorera imiryango Mpuzamahanga mu mujyi wa Goma bari guhungira mu Rwanda

sangiza abandi

Ni umunsi wa kabiri, aho mu Gace nka Sake hafi y’Umujyi wa Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo humvikana urusaku rw’amasasu, ndetse ku mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda hazindukiye abanyamahanga bakorera imiryango mpuzamahanga, bari kwambuka bahungira imirwano mu Mujyi wa Gisenyi.

Iyi mirwano yubuye umutwe hagati ya M23 n’Ihuriro ry’Igisirikare cya FARDC, yasize uyu mutwe wigaruriye Santere ya Minova, ndetse ikomereza mu yindi mijyi nka Sake, isatira Umujyi Mukuru wa Goma, nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, watangaje ko biteguye kubohora abaturage bari i Goma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi, hazindukiye umubare munini w’abanyamahanga bakorera imiryango mpuzamahanga bari kwinjira mu Rwanda, bahunga umutekano muke uri i Goma.

Ni mu gihe kandi bimwe mu bihugu by’amahanga nk’u Bwongereza byasabye abaturage babyo bari i Goma, gukora ibishoboka byose bagahunga, ndetse n’abatarayinjiramo bagahagarika ibyo bikorwa.

Bamwe mu banyamahoteli bakorera mu Mujyi wa Gisenyi baganiriye na RBA, bavuga ko bari kwakira abanyamahanga bari mu matsinda bavuye i Goma, barimo abakorera imiryango ya Leta n’itegamiye kuri Leta.

Abaturage ba Goma bari i Gisenyi bo bavuga ko imirwano idakomeye ugereranyije n’umunsi wabanje, ariko baje gushaka murandasi mu Rwanda, kuko iwabo yahagaritswe kuva ku wa kane, ubwo imirwano yuburaga umutwe.

Umwe yagize ati “Kuva ejo saa Cyenda twakuwe kuri internet kugeza ubu, ariko ubu umwuka uhari uratuje ugereranyije n’ejo, kuko ejo hari abantu benshi b’impunzi zavaga Sake, Bulengo, Nzulo, bose bahungira mu mujyi wa Goma.”

Ku ruhande rw’Ingabo za FARDC n’Umutwe wa M23, ihangana rirakomeje, aho mu gitondo cy’uyu munsi, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo zabo zishe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Peter Cirimwami, amakuru Leta ya Congo yo itaragira icyo itangazaho.

Iyi mirwano iri mu Mujyi wa Sake yakomerekeje abasirikare batatu bakomoka muri Guatemala, bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yagaragaje impungenge ku baturage batuye muri ibi bice intambara ikomeje gufatamo indi ntera.

Custom comment form