sangiza abandi

Abantu byibura 4 bandura Monkeypox buri cyumweru mu Rwanda

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko abantu bane cyangwa batanu bandura Indwara y’Ubushita bw’Inkende ‘Monkeypox’ mu Rwanda buri cyumweru.

Ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Edson Rwagasore, ubwo yari mu kiganiro ma RBA, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 10 Ukuboza 2024.

Rwagasore yavuze ko ubugenzuzi bwakoze bugaragaza ko abarenga 95% icyorezo cya Monkey Pox binyuze mu mibonano mpuzabitsina. 

Uyu muyobozi yavuze ko muri iki gihe hari ibyorezo bigenda byiyongera bisaba ko inzego zibishinzwe ziba maso.

Ati “Ibyorezo byinshi biri kuva mu nyamaswa bijya mu bantu. Birasaba ko twitegura, tugakorana n’inzego zitandukanye, tugafatanya mu guhanahana amakuru.”

Mu mpera za Nyakanga 2024, nibwo mu Rwanda hagaragaye indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka Monkeypox, yageze mu Rwanda, ubwo yari imaze kugaragara ku bantu babiri.

Ni indwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa ku matembabuzi y’uyirwaye, ndetse yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina, gusomana n’ibindi bituma amatembabuzi ahura.

Ibimenyetso byayo birangwa no kugira ibihere ku mubiri biryana bifata bifata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no kumaguru bikagendana no kugira umuriro, kubabara umutwe no mu ngingo.

Custom comment form