Abantu batandukanye bashenguwe n’urupfu rwa Dr Carmen Nibagire, wamenyekanye cyane mu bikorwa byo guteza imbere amahoteli n’ubukerarugendo muri Afurika y’Uburasirazuba.
Ikinyamakuru cya The New Times cyatangaje ko Dr Nibagire yitabye Imana kuwa 16 Ugushyingo 2024, afite imyaka 46, irimo 24 yaramaze akora ibijyanye no guteza imbere ubukerarugendo.
Abantu batandukanye bashenguwe n’urupfu rwe barimo n’igikomangoma cya Leta Z’unze Ubumwe z’Abarabu, Green Sheikh, Sheikh Abdul Aziz bin Ali Al Nuaimi.
Igikomangoma Sheikh Dr. Abdulaziz yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X agaruka ku bihe bya mbere ahura na Dr. Niragire, muri 2018 ubwo bari mu nama Mpuzamahanga yo kurengera Isi yabereye mu Rwanda.
Yakomeje agaragaza ko yari umugore ufite intego by’umwihariko mu kubaka ubukerarugendo burambye, ati” Ijambo rye mu guhindura ubukerarugendo ikintu kingirakamaro yankozeho cyane, byatuma duhuze bitewe nuko dusangiye indangagaciro z’umuryango.”
Yakomeje avuga ko yamutumiye muri Leta z’unze Ubumwe z’Abarabu nyuma yo kwishimira ibyo akora kugirango basangize ibitekerezo bigendanye n’umuco n’ubuyobozi.
Yatangaje ko bongeye guhura mu muhango wo kwita Izina abana b’ingangi mu Rwanda, abo Dr Nibagire yashimangiye isano iri hagati y’ikiremwamuntu na kamere, ashimira u Rwanda rwagize uruhare mu kwimakaza ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Ubwo yari muri Leta z’unze Ubumwe z’Abarabu Dr. Niragire yifatanyije na Green Sheikh mu mushinga wita ‘Green Sheikh’ asangiza ubunararibonye, ubwenge n’ishyaka abanyeshuri baho, bibasigira umwuka wo kugira intego yo gutera imbere.
Green Sheikh yahamije ko yabuze inshuti ndetse n’umuntu wahinduye amateka, ati” Urupfu rwa Carmen n’igihombo kinini, ariko umurage we w’ubwitange, kugira icyerekezo, no guharanira kurengera Isi bizakomeza kubaho.”
Dr Carmen Nibagire yavukiye mu Burundi, akaba yari mu buyobozi bukuru bw’Ikigo gitanga ubujyanama mu bijyanye no guteza imbere amahoteli cya Horwath HTL, ndetse no mu Buyobozi bwa MasterCard Foundation, aho yari ashinzwe umushinga wo guteza imbere amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda.

