sangiza abandi

Abanyarwanda 16 ni bo bazahatana muri Tour du Rwanda 2025

sangiza abandi

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje abakinnyi bagize amakipe 15 azitabira Tour du Rwanda ya 2025, barimo ab’Abanyarwanda 16 babarizwa mu makipe atandukanye.

Tour du Rwanda ya 2025 izatangira tariki ya 23 Gashyantare kugeza tariki ya 2 Werurwe 2025, izazenguruka mu ntara enye zigize u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.

Amakipe yo mu Rwanda azitabira iri rushanwa ni Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda), May Stars igiye kwitabira ku nshuro ya gatatu, Java-Inovotec Pro igiye kwitabira ku nshuro ya kabiri na Team Amani yo muri Kenya irimo Abanyarwanda babiri, igiye kwitabira ku nshuro ya mbere.

Andi makipe azitabira Tour du Rwanda 2025 ni Israel Premier Tech yo muri Israel, Development Team Picnic Postnl yo mu Buholandi, Lotto Development yo mu Bubiligi, TotalEnergies yo mu Bufaransa, UAE Emirates Gen-z yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bike Aid yo mu Budage.

Amakipe y’ibihugu azitabira ni iya Angola, Eritrea, Afurika y’Epfo, Ethiopia na Centre Mondial du Cyclisme, igizwe n’amakipe yo muri Afurika avanze.

Mu bakinnyi bazitabira Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 17 harimo Abanyarwanda 16.

Mu makipe azaserukira u Rwanda, Team Rwanda igizwe na Mugisha Moïse, Masengesho Vainqueur, Munyaneza Didier, Nkundabera Eric na Uwiduhaye Mike.

Team Amani igizwe na Kagimu Charles, Desta Teweldemedhn Amaniel, Lorot Lawrence, Muhoza Eric na Niyonkuru Samuel.

Andi makipe ni May Stars irimo Ngendahayo Jérémie, Gainza Rodriguez Alejandro, Gasparini Alessio, Hakizimana Aimable na Ruhumuriza Aimé mu gihe Java-InovoTec igizwe na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’, Byukusenge Patrick, Gahemba Barnabé, Nsengiyumva Shemu na Tuyizere Étienne.

Undi Munyarwanda uzakina Tour du Rwanda ni Nzafashwanayo Jean Claude uzaba uri mu Ikipe ya Centre Mondial du Cyclisme.

Inzira za Tour du Rwanda

Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare: Kigali Amahoro Stadium – Kigali Amahoro Stadium (Gusiganwa n’ibihe ku ntera y’ibilometero 18)

Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo-Kayonza (ibilometero 157.8)

Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare: Kigali-Musanze (ibilometero 112.8)

Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare: Musanze- Rubavu (ibilometero 121.3)

Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu-Karongi (ibilometero 95.1)

Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare: Rusizi-Huye (ibilometero 144)

Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Gashyantare: Nyanza-Kigali (Canal Olympia), (ibilometero 131.5)

Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 30 Gashyantare: KCC-KCC (ibilometero 74).

Custom comment form