sangiza abandi

Abanyarwanda batanu bahataniye ibihembo bya Zikomo Africa 2024

sangiza abandi

Abanyarwanda batanu nibo batoranyijwe mu guhatanira ibihembo bikomeye bya Zikomo Africa, bigiye gutangwa ku nshuro ya kane mu muhango uzabera i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo.

Tariki ya 30 Ugushyingo 2024 nibwo hateganyijwe itangwa ry’ibihembo bya Zikomo Africa ku nshuro ya kane. Abanyarwanda batanu bashyizwe ku rutonde rw’abahatana barimo umuhanzi The Ben uhatanira igihembo cy’umuhanzi w’umugabo wabaye mwiza mu mwaka, ‘Best Zikomo Male Artist of The Year’. Umuhanzikazi Bwiza Emerance nawe uhatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi wabaye mwiza, ‘Best Zikomo Female Artist of The Year’. 

DJ Sonia yaje kuri uru rutonde mu cyiciro cy’umuvangamiziki w’umukobwa wabaye mwiza, ‘Best Zikomo Female DJ of The Year’. Mutesi Scovia ahatanye mu cyiciro cy’umugore wahize abandi mu kuvuga rikumvikana, ‘Best Zikomo Inspirational Woman of The Year’. Nyuma yo gutsindira igihembo mu mwaka wa 2023, Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ahatanira igihembo cy’abakoze ibikorwa by’ingirakamaro, ‘Best Zikomo Social Impact of The Year’.

Uru rutonde rw’abanyarwanda bahatanira ibihembo bya Zikomo Africa bifatwa nk’ibikomeye ku ruhando rwa Afurika, rushimangira impano n’uruhare rw’Abanyarwanda mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi Nyarwanda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka