sangiza abandi

U Rwanda rwasimbuje abapolisi 160 bamaze umwaka muri Centafrique

sangiza abandi

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagize Itsinda rya RWAFPU2-10, berekeje muri Centrafrique, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro, MINUSCA.

Aba bapolisi bahagurutse i Kigali ku wa Kane, tariki ya 8 Mata 2025, basimburanye na bagenzi babo bagize Itsinda RWAFPU2-9, ryo ryamaze kugera i Kigali.

Abapolisi bagiye mu butumwa muri Centafrique bahawe impanuro na CP Yahya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ari na we wahise yakira abapolisi bageze i Kigali nyuma y’umwaka bari muri ubu butumwa, abashimira n’akazi keza bakoze kinyamwuga.

Ati “Tubifurije ikaze mu gihugu cy’u Rwanda. Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabashimira ubwitange n’umurava, imyitwarire ya kinyamwuga byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.”

SSP Boniface Kagenza wari Umuyobozi wungirije w’Itsinda ryari rimaze umwaka mu butumwa bw’amahoro ahitwa Kaga Bandoro mu Majyaruguru ya Centrafrique yavuze ko uretse gucunga umutekano bakoze n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere.

Yakomeje avuga ko gukorera hamwe biri mu byabafashije gusohoza inshingano bari barimo ndetse abasaba kugumana uwo muhate mu gucunga umutekano w’Abanyarwanda.

Ingabo z’u Rwanda zatangiye kujya mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique muri Mutarama 2014. Icyo gihe rwabaye igihugu cya mbere cyohereje abapolisi mu butumwa bwa MINUSCA.

U Rwanda rwakomeje kugira uruhare rukomeye muri MINUSCA, aho kugeza ubu rufite abapolisi barenga 2,000 bari muri Centrafrique ndetse rufite n’abasirikare barenga 1,000 bari muri iki gihugu binyuze mu masezerano ya gisirikare atari aya Loni.

Custom comment form

Amakuru Aheruka