sangiza abandi

Abapolisi b’u Rwanda 320 bagiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

sangiza abandi

Umugenzuzi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi 320 bagiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (RCA).

Aba bapolisi bahawe impanuro kuri uyu wa mbere, tariki ya 9 Kamena 2025, bagabanyije mu matsinda abiri: itsinda rya mbere RWAFPU1 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na ACP Bernardin Nsengiyumva bazakorera i Bangui, umurwa mukuru wa Centrafrique, mu gihe itsinda rya kabiri RWAFPU2 rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na CSP Jules Rutayisire bazakorera mu gace ka Kaga Bandoro.

Aba bapolisi bazaba basimbuye bagenzi babo bazaba basoje igihe cy’umwaka muri ubu butumwa bw’amahoro.

CP Vincent Sano yibukije aba bapolisi ko akazi bagiyemo gakomeye kandi impanuro bahawe bagomba guzihuza n’akazi bagiyemo kugirango bazabashe guhesha ishema u Rwanda.

Ati” Akazi mugiyemo muzaba muhagarariye igihugu kubera ko mugiye kwambuka umupaka, mukagakorera hanze y’igihugu. Mwoherezwa n’igihugu kugira ngo mujye gukora akazi kajyanye n’inshingano za Polisi, mugakorera mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye. Impanuro muhabwa ziba zishimangira ibyo muba mwaratojwe, mugomba kubihuza n’akazi mugiyemo mukitwara neza muhesha isura nziza igihugu muhagarariye.”

Yongeyeho ko kugirango babashe gusohoza ubu butumwa neza nk’uko abababanjirije byagenze ari uko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura, ubushake bwo gukora akazi neza n’umwete.

Ati” Muba mwoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo mutange umusanzu wanyu mu kugarura umutekano mu gihugu mugiyemo. Kugira ngo muzasohoze inshingano zanyu neza mutera ikirenge mu cy’ababanjirije, mugomba kurangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura, ubushake n’umwete.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite uruhare rugaragara mu kubungabunga amahoro muri Centrafrique kuva mu 2014, ubwo ingabo z’u Rwanda zatangiraga kujya muri iki gihugu, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA).

Uretse abapolisi, u Rwanda rufite n’ingabo zoherejwe muri icyo gihugu, ndetse zigaragara mu bikorwa bitandukanye birimo kurinda abaturage, gufasha mu bikorwa by’ubutabazi, kubungabunga ibikorwa remezo, ndetse no kurinda abayobozi bakuru b’igihugu cya Centrafrique.

CP Vincent Sano yasabye aba bapolisi abagiye gusimbura bagenzi babo kumvira ababayobora, gufata neza ibikoresho, kwirinda uburangare ndetse n’ubwoba, kwirinda gupfusha ubusa umwanya n’ibindi bitandukanye byatuma badakora ubutumwa uko bikwiye.

Ubutumwa bwaba ba polisi bujyana no guha abaturage amahugurwa y’umutekano, guteza imbere ihame ry’uburinganire ndetse no gukorana n’inzego z’imbere mu gihugu cya Centrafrique mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwazo mu gucunga umutekano.

Custom comment form

Amakuru Aheruka