sangiza abandi

Abarokotse Jenoside mu Nyakabanda bishimiye ifatwa rya Napoleon Mbonyumukiza wari warabatorotse

sangiza abandi

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali bishimiye ifatwa rya Ahmed Napoleon Mbonyunkiza, uherutse koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, aho yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa kabiri, tariki ya 4 Werurwe nibwo Ubushinjacyaha Bukuru bwakiriye Mbonyunkiza, nyuma yo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze kurangiza igihano cy’imyaka 15 yari yahamijwe kubera icyaha cyo gusambanya ku gahato yahakoreye.

Mbonyunkiza yari yaraciriwe urubanza n’Urukiko rwa Gacaca rwa Nyakabanda muri 2007, aho yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarokotse Jenoside bo muri aka gace basobanura ko Mbonyumukiza yari akuriye urubyiruko rw’interahamwe rwari mw’ishyaka rya MLND, ndetse akaba n’umwe mu bagize uruhare mu kubaka uyu mutwe, ndetse ashishikariza abasore kwica bagenzi babo b’Abatutsi.

Umwe mu batuye muri aka gace waganiriye na RBA avuga ko Mbonyumukiza yari mu bafata ibyemezo by’abagombaga kwicwa mu murenge wa Nyakabanda, ndetse avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaje guhamwa n’ibi byaha ariko birangira atorotse ku munsi w’urubanza.

Ati” Njyewe ajya kuburana ku Murenge nari mpari, rero umunsi yagombaga kuburaniraho ngirango ntiyaje kuburana yahise agenda yahise abura, birashirashimishije kuba twabonako uwaduhekuye uwatumariye abantu afashwe n’ubutabera bwacu.”

Nyuma yo kugarurwa mu Rwanda kwa Ahmed Napoleon Mbonyunkiza, Ubushinjacyaha Bukuru bwashimiye ubufatanye bw’inzego z’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kwirukana abasize bakoze Jenoside, kurwanya ibyaha no guca umuco wo kudahana.

Custom comment form

Amakuru Aheruka