sangiza abandi

Abashinzwe inyungu za Gisirikare muri Ambasade mu Rwanda basobanuriwe uko imitwe y’iterabwoba yazonze RDC

sangiza abandi

Abashinzwe ubufatanye n’ubutwererane mu bya Gisirikare muri za Ambasade zikorera mu Rwanda, basuye Ikigo cy’Amahugurwa cya Mutobo, basobanurirwa n’abahoze ari abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, imikoranire yawo n’Igisirikare cya Congo, FARDC, Ingabo z’u Burundi n’indi mitwe.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane, tariki ya 23 Mutarama 2025, aho aba bayobozi bakiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Aba bayobozi bagize umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu bahoze ari abarwanyi muri FDLR, igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abahoze ari abarwanyi b’Umutwe wa FDLR basobanuye birambuye imikoranire iri hagati yawo na FARDC, ikorana n’Ingabo z’u Burundi na Wazalendo, byose biterwa ingabo mu bitugu na Leta ya Congo.

Mu kiganiro abahoze ari abarwanyi ba FDLR baherutse kugirana n’abanyamakuru, batangaje ko bamwe muri bo bagiye muri uyu mutwe bashimuswe ubwo bari baragiye amatungo mu bice byegereye umupaka uhuza u Rwanda na RDC.

Bavuga ko FDLR ari umutwe wamunzwe n’amacakubiri, kuko mu bikorwa by’imyitozo babwirwaga ko M23 barwana na yo ari Abanyarwanda bagiye gutera Congo, ndetse ko gahunda bafite ari ugukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ubwo bazaba batsinze urugamba bazajya kurufata.

Bakomeza bavuga ko abayobozi babo bababwiraga ko muri ibyo bikorwa by’ubwicanyi n’urugomo ari ho bazakura amaramuko n’ibindi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Aba bahoze barwanira FDLR bavuga ko ubuzima babayemo mu mashyamba ya Congo batabwifuriza uwo ariwe wese, ndetse basaba urubyiruko kwirinda abarushuka barujyana mu bikorwa byo kwanga igihugu, ahubwo ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe u Rwanda rwaruhaye.

Custom comment form