sangiza abandi

Abasirikare 300 ba SADC banyujijwe mu Rwanda batashye

sangiza abandi

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, abasirikare bagera kuri 300 bakomerekeye ku rugamba barimo 129 ba Afurika y’Epfo, 40 ba Malawi na 25 ba Tanzania, bari mu butumwa bwa SADC mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyujijwe mu Rwanda, batahanywe mu bihugu byabo.

Aba basirikare banyuze ku mupaka wa Grande Barrier uhuza u Rwanda n’umujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa RDC, bahabwa imodoka zibageza mu mujyi wa Kigali, aho bari bukomereze ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, bagahabwa indege zibasubiza mu bihugu byabo.

Mu 2023 nibwo Afurika y’Epfo yohereje abasirikare bagera ku 2900 mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SAMIRDC, aho bafatanyaga n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, kurwanya umutwe wa M23.

Nyuma y’uko mu mpera za Mutarama umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Goma utsinze ingabo za SAMIDRC, iza FARDC n’indi mitwe irimo Wazalendo, FDLR n’Abacancuro bari bahanganye, ndetse ingabo 14 z’Afurika Y’Epfo zikahasiga ubuzima, Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramphosa, yatangiye kotswa igitutu na Komisiyo ishinzwe umutekano muri icyo gihugu, asabwa ko ingabo zacyurwa zikavanwa mu ntambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Bitewe nuko ikibuga cy’indege cya Goma cyari gifunze kubera imirwano ikomeye yahabereye, byabaye ngombwa ko u Rwanda rutanga inzira kuri aba basirikare, barimo 189 bakomeretse muri bo batanu barembye cyane n’abagore babiri batwite.

Mu ntangiriro za Gashyantare, Depite Carl Niehaus, uri mu bagize Komisiyo y’Umutekano muri Afurika y’Epfo yari yatangaje ko bifuzaga gucyura ingabo zabo, ndetse Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabemereye inzira ariko Afurika y’Epfo irayanga ibyita agasuzuguro.

Icyo gihe yagize ati” Perezida Kagame yahaye Afurika y’Epfo uruhushya rwo gukoresha inzira yo mu Rwanda, ariko Afurika y’Epfo ibibona nk’agasuzuguro, ihitamo kudakoresha ayo mahirwe.”

Aba badepite bakomezaga kugaragaza ko Afurika y’Epfo yohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, mu butumwa bw’amahoro, ariko bo bakaba barimo barwana intambara ifitiye inyungu bamwe mu Bayobozi, ndetse hakibazwa impamvu mu bihugu 15 bigize SADC, bitatu muri byo aribyo byahisemo kohereza ingabo muri Congo.

Custom comment form