Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique, baguye mu gico batezwe n’ibyihebe mu ishyamba rya Katupa, riri mu Majyaruguru y’Akarere ka Macomia, mu Ntara ya Cabo Delgado. Batatu barapfa abandi batandatu barakomereka.
RDF yatangaje ko iki gitero cyabaye ku wa 3 Gicurasi 2025, batandatu bakomeretse bari kuvurwa batangiye gukira.
Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko iki gitero cyagabwe ubwo ingabo zari mu bikorwa byo guhashya iby’ihebe, kandi ko ku ruhande rw’umwanzi hapfuye benshi.
Ishyamba rya Katupa ni kimwe mu bice ibyihebe byahungiyemo nyuma yo kwirukanwa mu duce twa Palma, Mocimboa da Praia n’ahandi.
Aho ni hamwe mu ho Ingabo za SADC zari zirinze, mbere yo gutaha mu mpera za 2023, nyuma u Rwanda rwohereza izindi ngabo mu rwego rwo gukomeza ibi bikorwa.
Ingabo z’u Rwanda, kuva zagera muri Cabo Delgado, zahawe uturere dutatu two gucungira umutekano ndetse zakoze ibitero bikomeye, zirukana ibyihebe, zibasha no kurokora abaturage barenga 600 bari barashimuswe.
Muri uku kwezi, Ingabo z’u Rwanda zifashishaga kajugujugu mu guhiga iby’ihebe mu mashyamba, kubera ko aho byihishe hatezwe ibisasu byinshi.
Ibikorwa by’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique biyobowe na Gen Maj Emmy Ruvusha, yungirijwe na Col Emmanuel Nyirihirwe. Ku ruhande rw’abapolisi, CP William Kayitare ni we uyoboye, yungirijwe na ACP Francis Muheto.
Nubwo hakiri ibyihebe mu mashyamba ya Katupa, abayobozi b’inzego z’umutekano bavuga ko ibikorwa byo kubirwanya byageze ku rwego rwa 90% – 95%.